Iran yatangaje ko umuhanga wayo mu byo gukora ibitwaro kirimbuzi yishwe hifashishijwe ‘satellite’

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 7 Ukuboza 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Itangazamakuru ryo muri Iran ryatangaje ko umuhanga mu byo gukora intwaro kirimbuzi wo muri icyo gihugu uherutse kwicwa, Mohsen Fakhrizadeh, yishwe hifashishijwe ‘satellite’, ndetse n’ikoranabuhanga ribasha gutahura amasura.

Mohsen Fakhrizade wakunze kuvugwaho kuba ari we wari ishyiga ry’inyuma muri gahunda ya Iran yo gukora intwaro za kirimbuzi, ubwo yari ari gutembera mu modoka ye mu burasirazuba bw’Umurwa Mukuru wa Tehran ku wa 27 Ugushyingo, nibwo yarashwe agahita ahasiga ubuzima.

Hakomeje kugenda havugwa byinshi bitandukanye kuri iri raswa rye, gusa imbuga zitandukanye za Iran zatangaje ko cyari igitero cy’uruvange rw’imbunda ndetse n’ibiturika.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe umutekano muri Iran (IRGC), Ramazan Sharif, yavuze ko ubu bwicanyi bwakozwe hifashishijwe igikoresho cy’ikoranabuhanga cyo ku rwego rwo hejuru, cyari kiyobowe binyuze kuri ‘satellite’.

Umuyobozi Wungirije wa IRGC, Sardar Ali Fadavi, yavuze ko ubu bwicanyi bwakozwe n’intwaro yikoreshaga hifashishijwe ‘satellite’, n’uburyo bwo gutahura amasura.

Ati “Nta bicanyi bari bari ahabereye iraswa, imbunda yarashe yayoborwaga hifashishijwe ‘satellite’, hakoreshwa uburyo bwo gutahura isura ya Fakhrizadeh, twarasuzumye dusanga ‘satellite’ ariyo yayoboraga iyo mbunda, rero nta mwicanyi wari ahabereye icyaha.”

N’ubwo nta bimenyetso bifatika yatanze, Iran yashinje Israel kuba inyuma y’iki gitero, ndetse bamwe mu bayobozi bayo bakomeye bavuze ko bazihorera kubera ubu bwicanyi. Leta ya Israel ntacyo yigeze itangaza kuri ibi bashinjwa na Iran.

Hatangajwe ko umuhanga mu byo gukora intwaro kirimbuzi wa Iran uherutse kuraswa, hifashishijwe 'satellite'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .