Abbas Araghchi yabigarutseho aganira n’abanyamakuru muri Istanbul aho yagiye mu biganiro n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bihuriye mu Bufatanye bw’Umuryango wa Kiyisilamu (OIC).
Ati “Ni ibintu byumvikana ko ntajya mu biganiro na Amerika mu gihe abaturage bacu bari gusukwaho ibisasu, bikozwe n’ubufasha bwa Amerika.”
Yavuze Amerika niyinjira muri iyi ntambara “bizaba bibi kuri buri wese” asaba ko ubushotoranyi bwa Israel buhagarara kugira ngo Iran isubire mu biganiro.
Abbas Araghchi yagiye Istanbul avuye i Geneve aho yagiye ku wa 20 Kamena, agirana ibiganiro na bagenzi be bo mu Bwongereza n’u Bufaransa barebera hamwe uko intambara barimo yarangira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!