Ku wa 11 Werurwe 2025, Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yasubije ibyo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse gusaba mu ibaruwa yaboherereje, abasaba ibiganiro.
Muri iyi baruwa Trump yandikiye Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, asaba ko iki gihugu cyagaruka ku meza y’ibiganiro bigamije gukumira icyo gihugu gukora intwaro za kirimbuzi, ndetse ko nibatemera ibiganiro hashobora kubaho gukoresha imbaraga za gisirikare.
Perezida Masaud yasubije Trump ko Iran itazigera igirana ibigano na Amerika.
Yagize ati “Ntabwo tuzabyemera ko Amerika iduha amabwiriza cyangwa idutere ubwoba. Ntabwo nzigera mvugana na we. Kora icyo ushaka cyose”.
Iki gisubizo cya Perezida Masaud, cyenda gusa n’ibyo Ayotollah Ali Khamenei aherutse gusubiza Amerika, avuga ko nta biganiro bizabaho hagati yabo. Yagaragaje ko Amerika ishaka kubakoresha ibyo yishakiye kandi ko batazabyemera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!