Umuyobozi w’Umutwe wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), Ishami rirwanira mu mazi, Rear Admiral Alireza Tangsiri, yavuze ko Iran idateze guterwa ubwoba na Amerika, nyuma y’uko Perezida Trump aherutse koherereza Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Hosseini Khamenei, ibaruwa yavuze ko yari yuzuyemo ibikangisho bidafatika.
Tangsiri yavuze ko ibi Trump ari gukora ntacyo bizageraho, ati "Sinzi ibikubiye mu butumwa bwa Trump, kandi ntabwo mbyitayeho.Numva ibikangisho bye, nkareba ibyo akora, ubundi nkitegura guhangana nawe. Dufite ubushobozi bwo kurasa ku birindiro by’umwanzi aho ari hose. Nta muntu waturasaho ngo birangirire aho. Nubwo byadusaba kubasanga mu Kigobe cya Mexique."
Uyu muyobozi kandi yavuze ko Iran ititeguye kuganira na Amerika ku bijyanye n’intwaro itunze cyangwa se ubufatanye bwayo n’indi mitwe irimo Hezbollah na Houthis. Yashimangiye ko Iran yifuza amahoro, gusa yibutsa ko ifite ubushobozi bwo kwirwanaho mu gihe byaba ngombwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!