Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Esmaeil Baghaei yavuze ko bamaganye ibyo bitero bigabwa ku baturage bikabica, ashimangira ko iyo myitwarire idakwiriye kuranga igihugu kinyamuryango muri Loni, bityo asaba ko Israel yakurwamo.
Uyu mugabo kandi yashinje umuryango mpuzamahanga kwirengagiza ibikorwa by’ubugome bikorwa na Leta ya Israel, avuga ko biyitiza umurindi ikarushaho kubikora kuko iba ibizi neza ko iri bukingirwe ikibaba.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Malaysia yari yatangiye ibikorwa byo gutegura umwanzuro izashyikiriza Loni, ugamije gusaba ibihugu gutora byemeza ko Israel yakurwa muri uwo Muryango bitewe n’ibikorwa iki gihugu kimazemo igihe cyane cyane mu gace ka Gaza.
Muri aka gace, abarenga ibihumbi 43 bamaze kwitaba Imana bazize ibitero bya Israel, barimo abarenga 103 barakomeretse. Hejuru ya 70% by’abishwe ni abagore n’abana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!