Ayatollah Ali Khamenei yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu Nama Mpuzamahanga y’Ubumwe bwa Islam yabereye i Tehran.
Khamenei yagaragaje ko ingabo za Israel zimaze umwaka zikora ibyaha muri Palestine mu ntambara imaze kugwamo abasivili babarirwa mu bihumbi 41000.
Ati “Uyu munsi Leta ya Israel ikora ibyaha nta soni nta no kwihishira. Ntibarwanya igisirikare ahubwo barasa abaturage basanzwe.”
Yasabye ibihugu byose biyobowe Kiyisilamu guca umubano n’igihugu cya Israel.
Ati “Intambwe ya mbere yo kongera ubumwe mu bihugu biyobowe Kiyisilamu ni uguca umubano n’uyu munyabyaha [Israel], umuterabwoba wigaruriye ubutaka bwa Palestine, ibihugu biyobowe Kiyisilamu ni ngombwa guhagarika umubano mu by’ubukungu na cyo. Iki ni cyo gishoboka cyakorwa.”
Intambara hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas yatangiye tariki 7 Ukwakira 2023 nyuma y’igitero gikaze uyu mutwe wagabye kuri Israe gihitana abarenga 1100, abandi barenga 250 batwarwa bunyago.
Muri iki cyumweru Inteko Rusange ya Loni yafashe umanzuro w’uko Israel igomba kuva muri Gaza na West Bank bitarenze amezi 12.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!