Inzego z’ubutabera zatangaje kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo ko Alireza Akbari wari ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza na Iran yamanitswe nyuma yo guhamywa ibyaha bya ruswa no gukora ibikorwa bibangamiye umutekano wa Leta binyuze mu gutanga amakuru y’ubutasi ku nzego z’iperereza.
Zongeyeho ko Akbari yari yarakatiwe igihano cy’urupfu azira guhungabanya umutekano w’imbere mu gihugu n’uwo ku rwego mpuzamahanga binyuze mu butasi.
Alireza Akbari ngo yahawe amahugurwa n’Urwego rw’u Bwongereza rushinzwe Ubutasi, MI-6 hagamijwe gukoma mu nkokora inzego z’ubutasi za Iran. Yitabiriye kandi inama z’ubutasi mu bihugu bitandukanye birimo Autriche na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse yemera ubwenegihugu bw’u Bwongereza nk’ingororano yo kugambanira igihugu cye.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko icyo gikorwa ari icya kinyamaswa cyakozwe n’ubutegetsi butubahiriza na kimwe kijyanye n’uburenganizra bwa muntu ku baturage babwo.
Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, James Cleverly, na we yavuze ko ari igikorwa kitarimo ubumuntu gikwiye kwamaganwa mu buryo bwose bushoboka.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika na yo yavuze ko ibikorwa byo kunyonga abantu bikwiye guhagarara nk’uko inkuru ya Aljazeera ibivuga.
Akbari ashinjwa ko yatanze amakuru ku bayobozi bakuru ba Iran barimo Mohsen Fakhrizadeh, umuhanga muri siyansi mu by’ingufu za nucleaire wishwe mu 2020 hafi y’Umujyi wa Teheran. Iran ishinja Israel ko ari yo yamwivuganye.
Nyuma y’icyo gihe Akbari ashinjwa ko yasubiye muri Iran gukomeza ibikorwa bye ari na bwo yaje gufatwa. Mu 2019 nibwo ubucamanza bwemeje ko afunzwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!