Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida Trump yandikiye Ayatollah Ali Khamenei ibaruwa isaba Iran kugaruka ku meza y’ibiganiro bigamije gukumira icyo gihugu gukora intwaro za nucléaire. Ni nyuma y’uko uyu muyobozi yongeye gushyiraho ibihano byari byarakuriweho Iran na Perezida Joe Biden.
Icyakora Ayatollah Ali Khamenei yavuze ko Iran idashobora kwemera ibi biganiro bitewe n’uko ibyo Amerika iri gusaba bigoye cyane kandi birimo amananiza, bityo ko batabyemera.
Uyu muyobozi yavuze ko Amerika iri gutegeka Iran abo igomba kuvugana nabo, uburyo igomba kwitwara mu ruhando mpuzamahanga, intwaro igomba gukora no kugura, ibikoresho igomba gukorera mu gihugu n’ingano yabyo, n’ibindi yise ibyerekana agasuzuguro.
Ati "Barashaka ko igihugu kitubaka ubushobozi bwo kwirinda kikanagabanya imibanire n’abandi. Baravuga ngo ’ntimukore ibi n’ibi, ntimuvugane n’uyu muntu, ntimukore iki gikoresho, misile yanyu ntirenge ubu bushobozi."

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!