Impanuka y’iyo ndege yabaye ku Cyumweru mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Iran, ubwo Perezida Raisi n’abandi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bari bavuye mu ruzinduko rw’akazi.
Perezida Raisi n’abandi bari mu ndege bose bahise bahasiga ubuzima.
Nyuma y’impanuka, hakwirakwijwe amakuru ko iyo ndege yaba yararashweho aho kuba impanuka isanzwe, ndetse ibihugu bimwe bitungwa agatoki dore ko Iran isanzwe itajya imbizi n’ibihugu byinshyi byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Raporo y’inzobere zashyizweho na Iran, yerekanye ko ubwo indege ya Raisi yahanukaga, yari iri kugendera mu ntera isanzwe, ni ukuvuga mu muhanda yari yateganyirijwe kunyuramo.
Ntabwo icyatumye ihanuka cyo cyashyizwe hanze, icyakora inzobere zagaragaje ko nta kimenyetso cy’amasasu cyangwa indi ntwaro babonye cyaba cyaragize uruhare mu guhanuka kw’iyo ndege.
Bagaragaje ko ahubwo indege imaze kugwa, yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro.
Raporo ivuga ko nta kintu kidasanzwe cyatuma bavuga ko habayeho izindi ngufu zaba zaratumye indege ihanurwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!