00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran yahize kwihimura kuri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 June 2025 saa 06:15
Yasuwe :

Abayobozi ba Iran batangaje ko bazihimura kuri Amerika barasa ku bigo bya gisirikare by’ingabo zayo biri mu Burasirazuba bw’Isi.

Amerika yagabye ibitero kuri Iran ku wa 22 Kamena 2025.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran, Abdolrahim Mousavi, yavuze ko bazahana Israel kandi bazakomeza kurwanira inyungu zabo.

Ati “Abanyabyaha b’Abanyamerika bagomba kumenya ko uretse no guhana abana bayo [Israel] kubera ubushotoranyi, ibiganza by’abarwanyi ba Islam n’ingabo zahawe uburenganzira bwo gukora icyo ari cyose kandi ntabwo tuzava ku izima.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David Lammy yemeje ko yaganiriye na mugenzi we wa Iran, Abbas Araghchi, amubuza kwihorera barasa ku bigo bya gisirikare bya Amerika.

Ati “Nabwiye Iran ko byaba ari amakosa akomeye baba bakoze bihoreye barasa ku bigo bya gisirikare bya Amerika cyangwa gufunga inzira ya Hormuz.”

U Bwongereza bwavuze ko budashyigikiye kuba Amerika yaragabye ibitero ku bikorwaremezo bya Iran bikorerwamo intwaro za nucléaire.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .