00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran yabuze amahitamo ku gitero cyo kwihorera kuri Israel

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 August 2024 saa 08:29
Yasuwe :

Hashize iminsi Iran yarasezeranyije kwihorera kuri Israel, ku gitero iyishinja cyahitanye Umuyobozi wa Hamas mu bijyanye na politiki, Ismail Haniyeh, wiciwe mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Tehran, ubwo yari yitabiriye ibirori by’Irahira bya Perezida mushya, Masoud Pezeshkian.

Icyakora The New York Times itangaza ko Iran yabuze amahitamo ku cyo yakora, bitewe n’uko nayo itifuza intambara yagutse mu buryo bweruye na Israel.

Bivugwa ko Iran yifuza gukora igitero itagishije inama, icyakora ikagira ubwoba bw’uko Israel ishobora gukoresha iki gitero mu kugaba ibindi bitero bikomeye kuri Iran, na cyane ko inafite amakuru y’ubutasi y’imbere muri icyo gihugu, nk’uko byagaragajwe n’urupfu rwa Haniyeh.

Ubwo Israel yarasaga kuri Ambasade ya Iran muri Syria muri Mata uyu mwaka, Iran yagabye igitero cya drone muri Israel, icyakora ibikora yabanje kubimenyesha Israel na Amerika ku buryo hafi ya zose zakumiriwe.

Kuri ubu Iran ntishaka kuvuga uburyo izihoreramo, icyakora mu gihe yacunga nabi, ikaba ishobora kwishyira mu mutego wo kurwana intambara idashaka, dore ko yanamaze kuburirwa na Israel, Amerika n’u Burusiya bose batifuza ko yinjira mu ntambara yeruye na Israel.

Iran yabuze amahitamo ku gitero cyo kwihorera kuri Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .