Uyu muyobozi yavuze ko Iran yiteguye ko igihe cyose, Israel ishobora kongera kuyigabaho ibitero, nyuma y’uko Ingabo zirwanira mu kirere za Israel zikoze imyitozo mu Ukuboza umwaka ushize, zigamije kugenzura uburyo zakoresha Syria mu kwegera ikirere cya Iran.
Mu Ukwakira umwaka ushize, Israel yari yarashe intwaro z’ubwirinzi za Israel ndetse na radar z’icyo gihugu, nyuma y’uko Iran yari yarashe ibisasu karundura muri Israel, iri kwihorera ku bayobozi barimo uwa Hamas na Hezbollah bishwe n’ibitero simusiga bya Israel.
Minisitiri Abbas Araghchi yagize ati "Turiteguye neza ko hashobora kuba ibindi bitero bya Israel. Twizeye ko Israel izirinda kwishora muri ibyo bikorwa, kuko bishobora kuganisha ku ntambara yagutse."
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!