00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran: Visi Perezida Mohammad Javad Zarif yeguye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 March 2025 saa 04:35
Yasuwe :

Mohammad Javad Zarif wari Visi Perezida wa Iran yeguye ku mwanya we nyuma y’umunsi umwe Inteko Ishinga Amategeko yirukanye uwari Minisitiri w’Imari.

Javad Zarif yatangaje ko icyemezo cyo kwegura yagitegetswe n’umwe mu bayobozi bakomeye mu gihugu ariko ntiyatangaje izina rye.

Yahamije ko n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, yahaye umugisha ubwegure bwe ariko ntiyamugaragaje nk’uwatumye yegura.

Mbere y’umunsi umwe ngo uyu mugabo yegure, Inteko Ishinga Amategeko ya Iran yirukanye Minisitiri w’Ubukungu n’Imari, Abdolnaser Hemmati, nyuma yo kunengwa na Perezida Masoud Pezeshkian, kubera imicungire mibi y’umutungo w’igihugu ndetse n’ifaranga ritakaza agaciro ku buryo bukabije.

Umwaka ushize ni bwo Perezida Pezeshkian Zarif yagize Javad Zarif Visi Perezida n’ubwo we yabarizwaga mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse bari bahanganiye intebe y’Umukuru w’Igihugu.

The Guardian yanditse ko Zarif yamamaye cyane akiri muri Minisititeri y’Ububanyi n’Amahanga ku butegetsi bwa Hassan Rouhani, ndetse mu 2015 yari mu biganiro na Amerika ku masezerano ajyanye no guhagarika icurwa ry’intwaro z’ubumara, yanatumye ibihugu bimwe byo mu Burengerazuba w’Isi bikuriraho Iran ibihano.

Gusa aya masezerano yaje gukomwa mu nkokora mu 2018 ubwo Donald Trump yari ku butegetsi, ibihano Amerika yari yarafatiye Iran bisubizwaho.

Ntabwo ari ubwa mbere Zarif agerageje kwegura kuko kuva akiri minisitiri ndetse na nyuma y’iminsi mike abaye Visi Perezida muri Kanama, nabwo yashatse kwegura ariko Perezida yanga ubwegure bwe.

Mohammad Javad Zarif wari Visi Perezida wa Iran yeguye ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .