Nyuma y’uko Nasrallah yishwe, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yahise atumiza inama y’igitaraganya, ahuza abayobozi bakuru bakomeye ba Iran mu nzego za gisirikare no mu nzego za politiki, harimo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Muri iyi nama, hagombaga gufatwa umwanzuro w’igikwiriye gukorwa kuri urwo rupfu. Igice kimwe cy’abitabiriye inama, kigizwe n’abahezanguni bakomeye cyane bifuzaga ko Iran ihita irasa muri Israel igatanga gasopo, bakavuga ko mu gihe bitakorwa, Israel ishobora gukomeza gushyokerwa noneho igatangira kurasa muri Iran, cyane ko yamaze kugaragaza ko yiteguye gukora ibishoboka byose mu guhangana n’abanzi bayo.
Ubu bwoba bw’uko Israel ishobora kurasa muri Iran, ni nabwo bwatumye Umuyobozi w’Ikirenga wayo, Ayatollah Ali Khamenei, ajyanwa ahantu hari umutekano wizewe, kugira ngo ataba yatungurwa akaraswa na Israel.
Gusa ku rundi ruhande, ikindi gice ni ikitari gishyigikiye ibyo kurasa muri Israel, kirimo na Perezida mushya wa Iran, Masoud Pezeshkian. Uru ruhande rwo ruvuga ko kurasa kuri Israel byatuma icyo gihugu kibona icyo gishaka kuri Iran, bakemeza ko icyo Israel ishaka ari intambara na Iran.
Uru ruhande ariko rufite impungenge, aho ruvuga ko Iran idahagaze neza mu bukungu ku buryo yakwishora mu ntambara na Israel, igihugu cyagaragaje ko gifite amakuru y’ubutasi menshi kuri Hezbollah ndetse na Iran nyirizina.
Aha niho bahera basaba kwitonda, mu rwego rwo kwirinda ko iki gihugu cyakwinjira mu ntambara kitizeye neza kurangiza mu buryo bwiza. Bavuga ko uretse gusenya Iran, iyi ntambara yanakoreshwa na Israel ndetse na Amerika mu guhindura ubutegetsi muri Iran.
Hagati aho, Iran yafashe iminsi itanu yo kunamira Nasrallah, umugabo bivugwa ko yapfuye yishwe n’umwuka uhumanye waturutse ku bisasu byarashwe na Israel n’iyangirika ry’ibikoresho byinshi byari mu buvumo yari yakoreyemo inama, ukamusanga mu cyumba yari yihishemo ukamwica.
Bivugwa ko urupfu rwe rwababaje cyane Khamenei, dore ko yamufataga nk’inshuti ye magara, akaba umwizerwa we wamwubashye mu myaka 32 yari amaze ayobora Hezbollah.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!