Iran: Perezida Rouhani yaburiye Amerika ko izicuza kubw’igitero cyahitanye imbaga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Nzeri 2018 saa 06:45
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Iran, Hassan Rouhani yasezeranyije Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuyihimuraho nyuma y’igitero cyahitanye abantu 29 kuri uyu wa Gatandatu, mu myiyerekano ya gisirikare.

Abantu bataramenyekana bigabye ahari hari kubera imyiyerekano ya gisirikare mu mujyi wa Ahvaz uherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Iran, bicamo abantu 29 abandi 70 barakomereka.

Iyi myiyerekano ni imwe mu bigize ibirori Iran imazemo iminsi byo kwizihiza imyaka 30 ishize intambara hagati y’icyo gihugu na Iraq irangiye.

Ni igitero cyigambwe n’umutwe urwanya Guverinoma ya Iran ndetse n’abarwanyi ba Islamic State.

Nyamara kuri iki Cyumweru Perezida Rouhani yavuze ko Amerika ariyo iri inyuma y’icyo gitero ibinyujije mu bihugu bituranye na Iran.

Yagize ati “Ni Amerika yateye inkunga utu duhugu tw’uducanshuro duturanye. Ni Amerika iri kubibashoramo. Ni Amerika yabahaye ibishoboka byose ngo bakore ibyaha nka biriya.”

Arabia Saoduite niyo ishinjwa gukorana n’abanyamerika muri icyo gitero cyabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Rouhani yavuze ko Amerika izicuza iby’icyo gitero.

Ati “Guverinoma yiteguye kwirwanaho ku gikorwa cyose cya Amerika kandi abanyamerika bazabyicuza.”

Icyakora, ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Nikki Haley yamaganye ibirego bya Rouhani, avuga ko nta kuri kurimo.

Yagize ati “Si ubwa mbere Rouhani avuga ibihuha. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizishyigikiye ibikorwa by’iterabwoba ahari ho hose. Ntekereza ko Rouhani akwiriye kwita ku bibera mu gihugu cye.”

Haley yavuze ko igihugu cye kidashaka gukuraho ubutegetsi muri Iran, nkuko CNN yabitangaje.

Umwuka hagati ya Iran na Amerika umaze iminsi utameze neza nyuma y’uko Amerika yivanye mu masezerano yasinywe mu mwaka wa 2015 yari agamije kubuza Iran gukomeza gucura intwaro za kirimbuzi, igabanyirizwa ubushobozi mu gukora Iranium na Plutonium, uburozi bw’ingenzi mu gukora ibisasu kirimbuzi.

Ibyo byagombaga kujyana no gukuriraho Iran ibihano by’ubukungu nyuma yo kugenzura ko ibyo yasabwe yabyubahirije.

Perezida Rouhani yavuze ko Amerika izicuza ku bw'igitero cyagabwe muri Iran
Igitero cya cyahitanye abantu 29

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza