Israel yamaze gusezeranya ko nta kabuza igomba kuzarasa Iran mu rwego rwo kwihimura ku bitero icyo gihugu cyayigabyeho. Icyakora nubwo inzego z’ubutegetsi muri Israel zitarumvikana ku buryo bwo kurasa kuri Iran, byitezwe ko iki gihugu kizihanukira muri iki gikorwa.
Bimwe mu biri gutekerezwa harimo kurasa ubuyobozi bukuru bwa Iran, inganda zikekwaho gutunganya intwaro za nucléaire ndetse n’ububiko bw’intwaro n’amariba ya peteroli muri iki gihugu.
Mu gihe Israel yarasa muri kimwe muri ibi bikorwaremezo, Iran nayo yahita yongera kurasa kuri Israel. Russia Today ivuga ko Iran izihimura bitewe n’uburemere bw’uburyo Israel izarasa muri icyo gihugu.
Mu gihe Israel yarasa ku nganda za nucléaire za Iran, icyo gihugu nacyo kiri gutegura uburyo cyarasa ku bubiko bw’intwaro za nucléaire za Israel, ibishobora guhita bigira ingaruka zikomeye ku Isi muri rusange.
Israel ntiremera ko itunze izi ntwaro, icyakora ni ibanga rizwi na bose ko iki gihugu gitunze izirenga 300. Bivugwa ko Iran nayo ishobora kuba yarabonye ubushobozi bwo gukora izi ntwaro ndetse ko magingo aya iri gukora izigera mu 10.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!