00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran iri kwitegura igitero ishobora kugabwaho na Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 April 2025 saa 08:31
Yasuwe :

Iran yaburiye ibihugu by’ibituranyi, by’umwihariko ibifite ibirindiro bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibisaba kutazahirahira byemera ko ubutaka bwabyo bukoreshwa na Amerika mu kugaba ibitero kuri Iran.

Iby’ubu bwoba bw’ibitero bije nyuma y’uko Iran igaragaje impungenge z’uko ishobora kugabwaho ibitero na Amerika, iyishinja gushaka gukora intwaro kirimbuzi, imigambi Iran ihakana yivuye inyuma.

Iki gihugu cyamaze gutegura igisirikare cyacyo ku buryo gishobora guhangana n’ibitero biturutse muri Amerika, cyane ko Iran yanze ubusabe bw’ibiganiro na Amerika kandi Perezida wayo, Donald Trump, akaba yaravuze ko niba Iran idashaka ibiganiro, ubwo icyo ishaka ari intambara.

Ibihugu Iran yahaye umuburo birimo Iraq, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain, Turikiya, Qatar na Kuwait.

Ingabo za Iran ziryamiye amajanja zikanga igitero cya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .