Ismail Haniyeh yari mu gihugu mu rwego rwo gukurikira Irahira rya Perezida mushya wa Iran, Masoud Pezeshkian. Yari yaje ku butumire bw’Umuyobozi w’Ikirenga w’icyo gihugu, Ali Khamenei.
Ijoro yapfiriyeho, hari hashize amasaha make cyane Ali Khamenei amaze kwakira Ismail Haniyeh, mbere yo kujya kuryama, yitegura kubyuka ajya gukurikira Irahira rya Perezida Masoud Pezeshkian. Ibi byose byumvikanisha urwego uyu mugabo yari yajemo, n’umutekano udasanzwe yari afite.
Ahagana saa munani z’ijoro, nibwo uyu mugabo yapfuye, ariko icyababaye Abanya-Iran, ni ahantu yapfiriye. Inzu Haniyeh yapfiriyemo ni imwe mu zirinzwe cyane muri Iran. Iyi nzu ifite amadirishya adashobora gutoborwa n’amasasu, ikagira radar yayo bwite ndetse na sisitemu ishobora gukumira ibisasu byayirashweho.
Ikindi ni uko mu ijoro ryabanjirije Irahira rya Perezida Masoud Pezeshkian, umutekano wari wakajijwe mu Murwa Mukuru wa Iran, Tehran, ku buryo nta wari yatekereje ko ari bwo umuntu nka Haniyeh yakwicwa.
Ibi byose rero byarakaje ubuyobozi bwa Iran cyane, ndetse byerekana ko nta muntu n’umwe ufite ubwirinzi buhagije, kuko niba Umuyobozi nka Haniyeh ashobora kwicirwa muri imwe mu nzu zirinzwe cyane muri Iran yose, birumvikana ko abandi basanzwe kubageraho bishobora koroha kurushaho.
Iperereza ryahise ritangira, abarenga 20 batabwa muri yombi. Abafunzwe ni abakora mu nzego z’ubutasi, inzego za gisirikare ndetse n’abakoraga ku nzu Haniyeh yari yarayemo ubwo yicwaga.
Bivugwa ko iri perereza ryagutse cyane ku buryo rishobora no kugera ku bandi benshi, icyakora ibi byose ntibikuraho igisebo gikomeye ubutegetsi bwa Iran bwagize, cyane cyane ku bijyanye n’ubushobozi bwabwo bwo kurinda abantu b’ingenzi kuri yo.
Israel yahise ishinjwa kugaba iki gitero, ariko ntiyagira icyo ibivugaho, uretse ko na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ko Israel ishobora kuba ari yo iri inyuma y’iki gitero.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!