Iran: Abantu 20 bishwe no kunywa alcool bibwira ko yabarinda kwandura Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Werurwe 2020 saa 06:02
Yasuwe :
0 0

Abantu 20 bo muri Iran bitabye Imana nyuma yo kunywa alcool itemewe, bibwira ko ishobora kubarinda icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira icyo gihugu, nk’uko Minisiteri y’Ubuzima yabitangaje.

Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho mu Kigo cya Minisiteri y’Ubuzima gishinzwe kwigisha ibijyanye n’ubuzima, Kianush Jahanpur, yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Iran ko abo bantu banyoye alcool kubera ubujiji.

Yavuze ko hari abantu batize bibwira ko kunywa alcool byabarinda kwandura, nyamara bishobora kubavutsa ubuzima kandi bibwiraga ko barimo kwirinda.

Yakomeje ati “Kubera imyumvire itariyo, mu minsi ibiri ishize abantu 331 bagizweho ingaruka no kunywa alcool, 20 muri bo bitaba Imana. Ni ikibazo gikomeye.”

Mu minsi ishize abandi bantu bo mu Ntara za Tehran, Alborz na Khuzestan banyoye methanol bibwira ko iza kubarinda kwandura Coronavirus. Ni mu gihe ibinyobwa bisembuye bitemewe muri iki gihugu kigendera ku mahame ya Islam, ariko hari bimwe birimo alcool byinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Abaganga bagaragaza ko nubwo Coronavirus ari indwara ikomeye, ishobora kwirindwa byoroshye ariko ikanakwirakwira byoroshye. Gukaraba intoki no guhagarika kuramukanya byafasha mu kwirinda.

Kugira ngo umuntu yandure Coronavirus ni uko uyifite ayiha undi mu buryo bw’amatembabuzi ava mu mazuru cyangwa mu kanwa k’uyirwaye, kuko yandurira mu myanya y’ubuhumekero nubwo ishobora guca n’ahandi.

Iyo iyi virusi imaze kugera mu bihaha niho itura, ari nayo mpamvu ibuza abantu guhumeka neza bakarwara umusonga, ari nawo ubahitana.

Umuntu wese uyanduye ntabwo ahita agaragaza ibimenyetso, hari ababigaragaza vuba ariko ubundi ibimenyetso biza hagati y’umunsi wa mbere umuntu yanduye n’umunsi wa 14, ni ukuvuga nibura ibyumweru bibiri.

Iyi virusi ishobora kumara ahantu iminsi ibiri, ni ukuvuga amasaha 48 itarapfa. Uramutse uyikozeho ukaza kwikora ku munwa, uhita wandura. Iyi virusi ishobora kwicwa n’ubushyuhe buri hejuru cyangwa ubukonje buri hasi cyane.

Nubwo iyi virusi iteye ubwoba kubera uburyo yandura, ishobora no kwicwa n’ibintu byoroshye nk’isabune na alcool, ku buryo kuyirinda bya mbere ari ukugira isuku.

Mu bihugu iyi virusi yagezemo, hashyizweho ingamba zikomeye zirimo ko nko mu Bushinwa, kujya muri resitora bitemewe ko abantu bicara ku meza amwe ari babiri, umuntu aguma ku meza ye.

Ahantu hahurira abantu benshi nko mu maguriro rusange aho batonda umurongo, abantu bagomba kugira intera ya metero eshatu hagati y’umuntu n’undi. Abantu bose kandi bagira amakarita y’urugendo agaragaza ko batigeze bajya ku kato, ku buryo umuntu yemerewe kujya hanze akahamara amasaha abiri agasubira mu nzu.

Abamaze kwandura iyi virusi hirya no hino ni 105 000, mu gihe abo imaze kwica bagera ku 3800. Muri Iran abamaze kwandura ni 7.161 mu gihe abagera ku 194 bamaze kwitaba Imana.

Coronavirus ikomeje guhitana abantu benshi ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .