Iryo perereza ryagaragaje ko Trump ari we wari uri inyuma y’ibi bikorwa by’imyigaragambyo, ndetse abagize inteko ya Amerika bavuze ko ibikorwa bye byabangamiye demokarasi y’iki gihugu.
Abayoboke ba Trump bashinjwe ko ku wa 6 Mutarama 2021 binjiye ku ngufu mu Nteko Ishinga Amategeko bashaka kuburizamo intsinzi ya Biden yari iri kwemezwa n’inteko.
Nyuma y’umwaka hakorwa iperereza, komite yari ishinzwe iperereza, yaraye itangaje ko ifite ibimenyetso n’ubuhamya bwemeza ko uwahoze ari Intumwa Nkuru ya Leta ya Amerika, Bill Barr, yamenyesheje Trump ko yatsinzwe, ko ibyo avuga ko yibwe bidafite ishingiro.
Barr yatangaje ati “Ntidushobora kuba mu Isi aho uri ku butegetsi abugumaho ashingiye ku bitekerezo bye bwite, adatanga ibimenyetso bihamya ko hari ubujura bwabayeho mu matora.”
Mu iperereza, hanumviswe ubuhamya bwa Ivanka Trump, umukobwa we. Trump we yanenze iby’iri perereza. Ku rundi ruhande afite gahunda yo kongera kwiyamamaza mu 2024.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!