Ni impanuka yabaye tariki 19 Gicurasi 2024, ubwo Perezida Raisi yari avuye mu ruzinduko rw’akazi muri Azerbaijan y’Iburasirazuba, imwe mu ntara 31 zigize Iran.
Indege yaguye mu gace k’imisozi, ihitana Raisi n’abandi bayobozi barindwi bari kumwe.
Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko kajugujugu ya Raisi yahuye n’ikibazo cy’ikirere kibi. Ryagaragaje ko iyo ndege igeze mu misozi, yahuye n’igihugu cyinshi abayitwaye ntibabashe kureba imbere, bikarangira indege igonze umusozi.
Bavuze ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko iyo ndege yaba yarahanuwe nkuko hari ababikekaga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!