Iperereza ryagaragaje ko Venezuela ari icyambu gikomeye cya Cocaine icuruzwa muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Mata 2019 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Iperereza ryakozwe na CNN ryagaragaje ko Venezuela yabaye icyambu gikomeye cy’ikiyobyabwenge cya Cocaine iva mu bihugu byo muri Amerika y’amajyepfo ijya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abasirikare n’abategetsi ba Venezuela nibo barya ruswa cyangwa bakagira uruhare mu guha rugari indege zitwara icyo kiyobyabwenge zinyuze mu gihugu cyabo.

Iperereza rya CNN ryamaze ukwezi kurenga, ryagaragaje ko indege zuzuye Cocaine cyane cyane ituruka muri Colombia zakoraga ingendo ebyiri mu cyumweru mu mwaka wa 2017 ariko guhera mu 2018 zigenda buri munsi inshuro zigera kuri eshanu.

Izi ngendo zoroherezwa na Guverinoma ya Venezuela yacitsemo ibice nyuma y’imvururu zadutse ubwo ubutegetsi bwa Perezida Nicolas Maduro bwamaganwaga bamushinja gutegeka binyuranyije n’Itegeko Nshinga, Juan Guaido wayobora Inteko Ishinga Amategeko agatangaza ko ari we Perezida wemewe.

CNN isobanura ko cocaine ivuye mu bihugu byo muri Amerika y’amajyepfo ica muri Venezuela indege zikayambukana zikayinyuza mu birwa bya Caraїbes, Honduras na Guatemala. Aho niho biva bizamuka muri Mexique kugeza bigeze ku isoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bwa magendu.

Buri gihugu cyanyujijwemo ibyo biyobyabwenge hari inyungu gihabwa.

Ubutegetsi bwa Amerika bwemeza ko mu mwaka wa 2018 wonyine, muri Venezuela hanyujijwe toni 265 za cocaine zivuye muri Colombia.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Venezuela ariko aho guca intege abambutsa ibiyobyabwenge barushijeho gukaza umurego.

Hashize iminsi Perezida Donald Trump atangaje ko agiye guhagarika inkunga yahabwaga ibihugu birimo Honduras, Guatemala na El Salvador ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko ahubwo bizaha icyuho abacuruzi b’ibiyobyabwenge.

Hari abategetsi batandukanye bakomeye muri Venezuela bagiye bavugwaho kugira uruhare mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ndetse bagafatirwa ibihano.

Abo barimo nka Tareck El Aissami wahoze ari visi perezida, Diosdado Cabello uyobora Inteko ishinga amategeko y’uturere n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza