Inzozi za Mugisha Lionel, umunyeshuri w’umuziki uvuka mu muryango wa Munyanshoza na Miss Shannel

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Kanama 2020 saa 03:04
Yasuwe :
0 0

Mugisha Lionel uri mu bagaragaje impano ikomeye mu irushanwa rya ‘ I Am The Future’ yabonyemo umwanya wa kabiri, ari mu bahanzi bo guhangwa amaso mu minsi iri imbere ndetse afite inzozi zo gukora indirimbo zidasaza.

Uyu musore mu 2018 yegukanye miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kuba uwa kabiri mu irushanwa rya ‘I Am The Future’ ritegurwa na Future Music ya David Pro, aho yari ahatanye n’abanyempano batandukanye bakomeye mu Rwanda, irushanwa rikegukanwa na Marie France Gusenga.

Kuva yakwegukana umwanya wa kabiri muri iri rushanwa, amaze gushyira hanze izindi ndirimbo ebyiri zirimo ‘Mad Love’ na ‘Feeling’.

Yabwiye IGIHE inzozi zikomeye afite nk’umuhanzi ari ugukora ibihangano bidasaza, bishobora kumvwa na buri wese nta kibazo.

Ati “Inzozi mfite ni uko abanyarwanda bagomba kumenya ku rwego rwiza kuko mfite ibikorwa byinshi nizera ko bizabashimisha. Nifuza ko bumva umuziki mwiza kandi uryoheye amatwi. Nshaka gukora indirimbo zidasaza ku buryo abantu bazajya bazumva ntibazihage.”

Yakomeje avuga ko kuba yiga umuziki ku ishuri ryahoze riherereye ku Nyundo ubu ryimukiye i Muhanga, bimufasha cyane mu muziki we ndetse anahishura ko biri mu bintu byatumye atangira kujya aririmbira abantu nta bwoba afite.

Ati “Kuba niga umuziki hari ikintu bimfasha. Iyo ndi kumwe na producer ndamubwira nti ese washyizemo aka. Ikintu gikomeye bimfasha ni ukumenya byoroshye ibyo ngomba kuririmba ndetse producer dukoranye bikamworohera.

“Kujya kwiga umuziki nibyo byatumye ntsinda muri ‘I Am The Future’ nkaba uwa kabiri. Byatumye ndirimbira imbere y’abantu bakomeye barimo na Perezida Kagame, bituma njya mu irushanwa nta bwoba mfite kubera abo bantu bakomeye nari naranyuze imbere.”

Yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Promise’ avuga ko yahimbiye abakundana cyane cyane abafite gahunda yo kurushinga. Mu majwi yakozwe na David Pro amashusho yayo yakozwe na Waxy.

Lionel ati “Iyi ndirimbo, ubutumwa burimo ni ugusezeranya umuntu ukunda ko utazamuhemukira.”

Uyu musore yakuriye muri Korali, agenda abwirwa n’abumvaga ubuhanga bwe ko yavamo umuhanzi mwiza kandi akaba igihangange ahitamo gutangira urugendo rw’umuziki gutyo.

Mu muryango wo kwa nyina avuga ko havukamo abanyempano bakomeye mu Rwanda barimo Munyanshoza Dieudonne wamamaye mu ndirimbo z’urukundo n’izindi zijyanye no kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse na Nirere Shannel [Miss Shannel].

Mugisha Lionel afite imyaka 19 y’amavuko, ari mu mwaka wa nyuma mu masomo ya muzika. Uyu musore yavukiye mu Karere ka Kicukiro i Gikondo ni umwana wa Gatandatu mu bana umunani.

Mugisha Lionel yifuza gukora ibihangano bifite umwimerere ku buryo abantu bose bazajya bifuza guhora babyumva

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .