Imibare yatangajwe kuri uyu wa Kabiri, igaragaza ko uru ruganda rwo muri Amerika rwungutse miliyari $25.7 mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, inyungu yazamutseho 77 ku ijana ugereranyije n’iyabonetse mu mwaka ushize.
Inkingo za COVID-19 zihariyemo inyungu ya miliyari $13.2.
Inyungu ya nyuma yo kwishyura imisoro yazamutseho 61 ku ijana, igera kuri miliyari $7.9.
Pfizer yemeje ko bishoboka cyane ko inyungu y’uyu mwaka, hejuru ya kimwe cya kabiri izashingira ku igurishwa ry’inkingo za COVID-19 n’umuti wa Paxlovid ufasha mu kuvura coronavirus.
Pfizer imaze gutanga inkingo miliyari 3.4 za COVID-19 mu bihugu 179.
Uretse kuba izi nkingo zihabwa abantu bakuru, Pfizer igeze ku rwego rwo gutanga izi nkingo ku bana bato bari munsi y’imyaka itanu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!