Iyi mibare yatangajwe na BPR Bank kuri uyu wa 30 Kanama 2024, igaragaza ko inyungu ya nyuma yo kwishyura ibindi byose muri icyo gihe yazamutseho 21.94% igera kuri miliyari 12.36 Frw, ugereranyije na miliyari 10.14 Frw yari iriho umwaka wabanje.
Izamuka ku rwunguko rwatewe n’izamuka rya 34% ku nyungu yakomotse ku nguzanyo yageze kuri miliyari 38.75 Frw, byatewe no kongera imbaraga muri gahunda yo gutanga inguzanyo.
Ikiguzi cy’inyungu cyazamutseho 30.7% umwaka ku wundi, mu gihe amafaranga y’abakiliya yazamutseho 44.2% muri icyo gihe kubera kwiyongera kw’abakiliya.
Inyungu ku ivunjisha yazamutseho 175.2% bitewe n’amasezerano yasinywe muri uwo mwaka ndetse n’uburyo bwiza kandi bwitondewe bwo kugenzura politiki y’ivunjisha, hakiyongeraho kuba izamuka ry’idolari ugereranyije n’ifaranga ry’u Rwanda risa n’iryagumye ku gipimo kidakabije ugereranyije n’umwaka ushize.
Umutungo wose wa Banki wazamutseho 23.7% ugereranyije n’umwaka ushize, bitewe n’izamuka mu bitabo by’inguzanyo. 33.2% yaturutse ku mafaranga y’abakiliya, aho yazamutseho 44.2% muri icyo gihe. Iyi Banki itangaza ko "Izamuka ry’amafaranga y’abakiliya rigaragaza icyizere gikomeye abakiliya bacu bafitiya banki yacu yahujwe."
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!