Kuvana u Burusiya muri SWIFT byari bigamije kubwima amahirwe atuma bukorana ubucuruzi n’ibindi bihugu, bityo bukabura imisoro ituruka muri ubwo bucuruzi, ubushomeri bukiyongera mu gihugu, amadevize akabura, ubukungu bwose bukagwa hasi.
Icyakora u Burusiya ni igihugu gikomeye kandi gikize bifatika. Mu nkundura yo kuva mu Burusiya, zimwe muri banki zahise zizinga utwangushye zirahava, icyakora banki zikomeye zo mu Burayi na Amerika zatangaje ko zitahita zihava mu buryo bwihuse, ahubwo ko ari ibintu bizatwara igihe kirekire.
Gusa nyuma y’imyaka ibiri, izi banki zanze kuhava ziri gusarura akayabo k’amafaranga, aruta kure ayo zinjizaga na mbere y’uko intambara itangira mu 2021.
Nk’ubu inyungu ya banki z’i Burayi zikiri mu Burusiya yikubye inshuro eshatu, igera kuri miliyari 3 z’Ama-euro mu 2023, ugereranyije n’inyungu zari zabonye mu 2021.
Banki ya Raiffeisen Bank International (RBI) yo muri Autriche iyoboye izindi mu nyungu yinjije, kuko muri rusange kimwe cya kabiri cy’inyungu yabonye mu bihugu byose ikoreramo, yaturutse mu Burusiya gusa, mu gihe iyi nyungu yahoze igize kimwe cya gatatu mu 2021.
Kwiyongera kw’inyungu bivuze ko n’imisoro izi banki zishyura mu Burusiya yikubye inshuro enye zose, iva kuri miliyoni 200 z’Ama-euro mu 2021 igera kuri miliyoni 800 z’ama-euro mu 2023.
Iyi nyungu y’izi banki iterwa n’uko zigifite uburyo bwo gukoresha SWIFT, ibituma Abarusiya benshi bifuza gukorana ubucuruzi n’u Burayi baziyoboka bityo amafaranga zikata mu kohereza no kwakira amadevize akiyongera.
Si ibyo gusa ariko kuko izi banki zanongereye inyungu yazo ku mafaranga y’Abarusiya zibitsa muri Banki Nkuru y’Igihugu, zikungukirwa agatubutse.
Ku rundi ruhande, bitewe n’uko Banki Nkuru y’Igihugu yazamuye ikigero cy’inyungu fatizo, ibi byatumye izi banki z’i Burayi zongera inyungu ku nguzanyo zari zaratanze mu baturage, ibi nabyo bizamura inyungu rusange zisarura mu Burusiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!