Izi nyeshyamba zo muri Yemen zigambye ko zagabye ibitero mu Mijyi ya Tel Aviv, Ashkelon no ku bwato butatu bw’Ingabo za Amerika zikoresheje ibisasu biremereye n’indege za ‘drones’ ariko hari ho ibisasu byagiye bihanurwa nta kintu byangije.
Umuvugizi w’Ingabo z’aba-Houthis, Yahya Saree, yavuze ko bazakomeza kugaba ibitero mu gihe ubushotoranyi bwa Israel kuri Liban na Gaza bwaba budahagaritswe.
Ati “Tuzagaba ibitero byinshi ku mwanzi Israel kandi tuzatsinda mu kigwi cy’amaraso y’abavandimwe bacu bo muri Palestine na Liban.”
Kugeza ubu, intambara hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah ikomeje gukara kuko kuva ku wa Mbere imaze guhitana abantu 700, aba-Houthis bagasaba ko ibi bikorwa bihagarara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!