Ububiko bw’inyandiko bugera ku 10 ni bwo bwasanzwe bufungiranye mu kigo cyitwa Penn Biden Center i Washington mu Ugushyingo nk’uko byemejwe n’abanyamategeko be kuri uyu wa Mbere.
Donald Trump wabanjirije Joe Biden na we ari gukorwaho iperereza ku bikorwa byo kwimura inyandiko z’ibanga muri Florida nyuma yo kuba Perezida.
Nk’uko bitangazwa na BBC, Ibiro bishinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI biri kugira uruhare muri iryo perereza ku nyandiko zagaragaye muri Penn Biden Center kandi Intumwa Nkuru ya leta, Merrick Garland yasabwe kuzisesengura.
Umwe mu bantu bakurikiranira hafi iby’iki kibazo yabwiye CBS News ko izo nyandiko zitarimo amabanga ajyanye n’intwaro z’ubumara.
Umujyanama wihariye wa Perezida Joe Biden, Richard Sauber, yatangaje kuri uyu wa Mbere ko inyandiko zabonywe n’abanyamategeko ba Biden.
Biden yakomeje kugira ibiro mu kigo cye cy’ubushakashatsi kiri hafi ya Perezidansi kuva mu 2017 kugeza mu 2020.
Sauber yagize ati “Guhera igihe izo nyandiko zagaragariye, abanyamategeko bihariye ba perezida bafatanyije n’urwego rushinzwe ishyinguranyandiko na MInisiteri y’Ubutabera mu rugendo rwo kugenzura niba amakuru y’ubutegetsi bwo kuva kuri Obama kugeza kuri Biden ari mu bubiko.”
Ntibiramenyekana impamvu izo nyandiko zajyanywe mu biro byihariye bya Biden. Umunsi zatahuwe ku wa 2 Ugushyingo 2022, abajyanama ba Perezidansi babimenyesheje urwego rushinzwe ishyinguranyandiko maze mu gitondo cy’undi munsi ruhita ruzishyikirizwa.
Mu nama yagiriye mu Mujyi wa Mexico ku wa Mbere nimugoroba, Biden yabajijwe ibibazo n’abanyamakuru ku bijyanye n’izo nyandiko z’ibanga ariko abica ku ruhande.
Umwe mu bayobozi bakuru bajyanye na Biden yavuze ko iki kibazo kitigeze kimutesha umurongo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!