00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intwaro zari zijyanywe i Kyiv zashwanyagujwe: Amakuru agezweho muri Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 June 2022 saa 02:58
Yasuwe :

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko yashwanyaguje imodoka n’ibindi bikoresho bya gisirikare hafi y’umurwa mukuru wa Ukraine.

Ibyo bikoresho ngo byatanzwe n’ibihugu byo mu Burayi na Amerika, byari bishyikirijwe Ukraine ngo ibikoreshe mu ntambara iri kurwanamo n’u Burusiya.

U Burusiya bwatangaje ko izo ntwaro zashwanyagujwe n’ibisasu bya misile byarashwe nyuma yo kugenzura neza aho izo modoka zari ziherereye.

Bibaye mu gihe kuri iki cyumweru u Burusiya bwasubukuye ibitero ku murwa mukuru Kyiv, nyuma y’iminsi nta rugamba ruhabera kuko imbaraga nyinshi zari zashyizwe mu Burasirazuba.

Putin yaburiye Ukraine ku gukoresha misile zirasa kure

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yaburiye Ukraine ko izaraswaho bikomeye, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaba ziyihaye intwaro zirasa kure zishobora kwambukiranya ibi bihugu.

Putin yavuze ko gukomeza guha Ukraine intwaro ari ukurushaho kongera igihe iyi ntambara yagombaga kumara, nkuko yabitangaje mu kiganiro yahaye Rossiya-1 TV.

Yavuze ko izo ntwaro nizigera muri Ukraine bizaha u Burusiya umwanya wo kwirwanaho, bugashwanyaguza aho zibitse mu buryo bushobora gutuma hari ibindi bikorwa remezo bisenywa mu murwa mukuru Kyiv.

Ati "Nibazihabwa tuzafata imyanzuro y’ingenzi natwe dukoreshe intwaro zacu kugira ngo dusenye bimwe mu bikorwa remezo tutari twagasenye."

Putin yavuze ko guha Ukraine misile zigera kure zizwi nka MLRS ntacyo bizahindura, kuko n’ubundi Ukraine yari izisanganywe kandi ntacyo zayifashije.

U Burusiya bimaze gusenya insengero 113 muri Ukraine

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje ko kuva intambara y’u Burusiya yatangira muri Gashyantare uyu mwaka, insengero 113 zimaze gusenywa.

Zelensky yatangaje ko mu zasenywe harimo iza kera zari zibitse amateka, zabashije kurokoka intambara ya kabiri y’Isi yose.

Zelensky yatunze agatoki idini y’aba Orthodox muri Ukraine gukorana n’ubutegetsi bw’u Burusiya, aho iryo dini rifite abayoboke benshi.

Ukraine yizeye ko intambara n’u Burusiya izarangirana na 2022

Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine, Oleksii Reznikov, yatangaje ko bateganya ko intambara ihuje icyo gihugu n’u Burusiya izaba yarangiye bitarenze impera za 2022.

Yavuze ko igihugu cye gikeneye intwaro zirasa kure n’izindi ntwaro zikomeye, kugira ngo babashe kwirwanaho.

Oleksii Reznikov yavuze ko kuri ubu bahinduye amayeri, icyo bakeneye atari intwaro z’ubwirinzi gusa ahubwo bakeneye n’izo kurasa.

Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine, Oleksii Reznikov

Ingabo z’u Burusiya zagose umujyi wa Severodonetsk

Ingabo z’u Burusiya zoherejwe ku bwinshi mu mujyi wa Severodonetsk uherereye mu Burasirazuba bwa Ukraine mu ntara ya Luhansk, zigamije kuwuvana burundu mu maboko y’ingabo za Ukraine.

Umwe mu bayobozi b’ingabo za Ukraine muri ako gace yavuze ko ingabo z’u Burusiya zigaruriye hafi kimwe cya kabiri cy’uwo mujyi, nubwo zahatakarije abantu n’ibikoresho byinshi.

Ingabo z’u Burusiya ngo ziri gusenya ibiraro bigana muri uwo mujyi kugira ngo Ukraine itabona uko yohereza izindi ngabo zijya gufasha izisanzweyo.

Inzego zishinzwe ubutasi mu Bwongereza ziherutse kugaragaza ko mu byumweru bibiri biri imbere u Burusiya bushobora kuba bugenzura agace ka Luhansk kose.

Ibisasu by'u Burusiya byatewe i Kyiv ku ntwaro zari zigiye kwinjizwa muri uwo mujyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .