Nubwo bimeze bityo, u Burusiya buracyafite ijambo rinini muri iyi ntambara kuko hafi 20 % by’ubutaka bwahoze ari ubwa Ukraine, buri mu maboko y’u Burusiya.
Inkunga nshya ya Amerika ije nyuma y’igihe Ukraine itabaza ko igeramiwe kubera kubura intwaro ndetse muzo igiye guhabwa harimo ikoranabuhanga ririnda ikirere rya Patriots ry’abanyamerika, rigezweho dore ko iryo bari baratanze mbere ryari rishaje ku buryo ritari rigihagarara imbere y’ibisasu by’u Burusiya.
Nubwo inkunga yemejwe, inzobere zigaragaza ko amahirwe yo gutsinda intambara kwa Ukraine akiri kure nk’ukwezi. Impamvu ni nyinshi ariko reka tuvugemo nke zishingiye cyane ku ntwaro ariyo turufu ikomeye ku rugamba.
Ubundi mu ntambara hafi ya zose, intwaro zo ku butaka zirasa kure zizwi nka Artillery zigira uruhare runini. Uzifite ku bwinshi, aba akurusha byinshi kuko zifasha mu gushwanyaguza imirongo y’ubwirinzi y’uwo muhanganye. Muri iyi ntambara y’u Burusiya na Ukraine, izi ntwaro zirifashishwa cyane, hakaraswa ibisasu ibihumbi n’ibihumbi ku munsi biziturutseho.
Izi ntwaro ni nazo zigira uruhare ku kigero cya 80% mu mpfu z’abasirikare baba aba Ukraine cyangwa ab’u Burusiya ku rugamba, byumvikanisha akamaro kazo.
Ibisasu byifashishwa muri izi ntwaro cyangwa se imbunda zirasa kure, ni ingenzi cyane mu rugamba. Kuri Ukraine n’u Burusiya, imibare irivugira.
Kurikira iki cyegeranyo usobanukirwe ubushobozi bushingiye ku ntwaro bwa buri gihugu muri iyi ntambara n’ufite amahirwe menshi yo kuyitsinda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!