Ibi biganiro byatangiye mu masaa tanu y’amanywa kuri uyu wa 11 Werurwe 2025, nyuma y’igitero gikomeye cya drones Ukraine yagabye mu murwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, cyishe batatu.
Amerika ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, n’umujyanama wa Perezida Donald Trump mu by’umutekano, Mike Waltz.
Ukraine yahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Andriy Sybiha, Minisitiri w’Ingabo Rustem Umerov n’Umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Andriy Yermak.
Arabie Saudite nk’umuhuza, ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Faisal bin Farhan n’umujyanama mu by’umutekano ku rwego rw’igihugu, Mosaad bin Mohammad al-Aiban.
Ibi biganiro byatangiye nyuma y’umwuka mubi watutumbye hagati ya Perezida Trump na Volodymyr Zelensky wa Ukraine, watumye Amerika ihagarika by’agateganyo inkunga yahaga igisirikare cya Ukraine.
Ubwo abitabiriye ibi biganiro basohokaga mu cyumba byabereyemo nyuma y’amasaha atatu, Waltz yabwiye itangazamakuru ko impande zombi ziri mu murongo mwiza, Yermak na we atangaza ko iki kiganiro “cyubakaga cyane”.
Intego nyamukuru y’ibi biganiro ni uguhagarika intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine muri Gashyantare 2022, hifashishijwe inzira y’amahoro.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!