Intumwa yihariye ya Amerika muri Syria yeguye nyuma y’icyemezo cya Trump

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 23 Ukuboza 2018 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Brett McGurk wari intumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Syria yeguye ku mirimo ye nyuma y’icyemezo cya Perezida Donald Trump cyo gukura ingabo zayo muri iki gihugu.

Uyu mugabo w’imyaka 45 ni umudipolomate w’Umunyamerika. Yahawe inshingano zo kuba intumwa yihariye y’igihugu cye muri Syria na Barack Obama ku wa 23 Ukwakira 2015, ndetse na Trump yimye ingoma akomeza kumugirira icyizere.

Brett H. McGurk wari intumwa yihariye mu gukurikirana no guhangana n’Umutwe w’Iterabwoba wa Islamic State (IS) yeguye ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ukuboza 2018.

Uyu mugabo wagombaga kuva kuri uyu mwanya muri Gashyantare 2019, ubwegure bwe buzatangira kubahirizwa ku wa 31 Ukuboza 2018.

Bukurikiye ubwa Jim Mattis wari Minisitiri w’Ingabo utaravuze rumwe na Trump ku ngamba zo kurwanya IS muri Syria.

DW yanditse ko McGurk yatangaje ko “Nta muntu wavuga ko misiyo y’urugamba rwo guhangana na IS yarangiye.”

Yakomeje avuga ko “Byaba ari ukwigiza nkana tubaye tubivuga gutyo. Ntekereza ko buri wese ureba ku ntambra nk’iyi yahamanya nabyo.”

Trump we yafashe icyemezo cyo gukura abasirikare ba Amerika 2000 bari basigaye muri Syria nkuko yabitangaje ku wa 19 Ukuboza 2018.Yavuze ko atekereza ko Amerika yatsinze IS muri Syria. Aya magambo yishimiwe cyane na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.

Abayobozi mu by’ingabo baburiye Trump ko hari itandukaniro ku kwirukana abarwanyi ba IS mu birindiro byabo no kubatsinda ndetse gucyura ingabo za Amerika bishobora kubaha imbaraga zo kwisuganya.

Brett McGurk wari intumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Syria yeguye ku mirimo ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza