TikTok, ni urubuga rushamikiye kuri Sosiyete ByteDance Ltd y’Abashinwa. Ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zikunzwe kuri ubu, dore ko rukoreshwa n’abasaga miliyari ku kwezi.
Ubutumwa bwabonywe n’ikinyamakuru NBS cyo muri Amerika, buvuga ko abakozi b’Inteko babujijwe gukoresha TikTok kubera ubwoba bw’uko amakuru bwite y’abayikoresha ashobora gukoreshwa n’u Bushinwa mu bindi.
Ubutumwa abakozi bahawe bugira buti “Niba ufite TikTok mu gikoresho cy’ikoranabuhanga ukoresha mu Nteko, uzamenyeshwa ko usabwe kuyikuramo.”
Leta 19 mu zigize Amerika nazo zafashe icyemezo nk’icyo, aho abakozi ba Leta batemerewe gukoresha TikTok ku bikoresho by’ikoranabuhanga bahawe na Leta.
Umuvugizi wa TikTok , Brooke Oberwetter, yavuze ko kuvana TikTok muri telefone z’abakozi ba Leta ntacyo bizatanga, kuko n’ubusanzwe ari bake bakoresha izo telefone za Leta kuri TikTok.
Brooke ahubwo yavuze ko uyu mwanzuro ari impamvu za politiki aho kuba impamvu z’umutekano.
Hashize igihe Amerika ishaka gukumira ikoreshwa rya TikTok muri icyo gihugu, bavuga ko u Bushinwa bushobora kuyifashisha buneka Abanyamerika.
Nubwo TikTok yabujijwe Abadepite bo muri Amerika, si ko bimeze ku Basenateri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!