00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko ya Amerika yasabiye Trump kugezwa mu nkiko

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 23 Ukuboza 2022 saa 08:28
Yasuwe :

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yari ishinzwe gukurikirana iby’imyigaragambyo yibasiye iyo Nteko tariki 6 Mutarama 2021, yagaragaje ko Donald Trump wahoze ayoboye icyo gihugu yagize uruhare rukomeye mu guteza imvururu.

Kuri iyo tariki nibwo Inteko yari igiye kwemeza ko Joe Biden yatsinze Trump mu matora ya Perezida, icyakora Trump yari amaze iminsi abyamagana avuga ko yibwe amajwi.

Abashyigikiye Trump biroshye mu Nteko, bashwanyaguza ibikoresho byayo ndetse batanu bahasiga ubuzima.

Raporo y’amapaji asaga 800 yashyizwe hanze, yagaragaje ko Trump ari we wenyegeje uwo muriro agatuma abamushyigikiye bigabiza Inteko Ishinga Amategeko.

Ibyashyizwe muri iyo raporo byaturutse ku buhamya bw’abatangabuhamya basaga 1000 bumviswe, inyandiko n’ibindi bimenyetso bitandukanye, hagamijwe kumenya uko byagenze kuri uwo munsi.

Raporo ivuga ko uburyo Trump yakomeje gukangurira abamushyigikiye kwanga ibyavuye mu matora no gusaba ko bisubirwamo, biri mu byatije umurindi abaturage bakigabiza inteko.

Iyi raporo isaba ko Trump akurikiranwa mu mategeko ashinjwa ibyaha bine birimo ubugizi bwa nabi, kwitambika imirimo y’Inteko n’ibindi.

Abateye Inteko Ishinga Amategeko bafatwa nk’agatsiko k’amabandi yoherejwe na Trump kugira ngo kagirire nabi inzego z’ubutegetsi zemewe.

Imyigarambyo yabereye ku Nteko ya Amerika yahitanye abantu batanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .