00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko ya Amerika yasabiye ibihano abayobozi ba ICC kubera gushaka gufata Netanyahu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 5 June 2024 saa 09:24
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatoye umushinga w’itegeko rihana Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), ruzira impapuro ruherutse gusohora zo guta muri yombi abayobozi ba Israel.

Ni impapuro ICC yatanze nyuma y’iperereza ku byaha bimaze igihe bikorerwa muri Gaza, nyuma y’uko Israel itangijeyo intambara yo guhashya Hamas mu Ukwakira 2023.

Mu bashyiriweho impapuro zibata muri yombi harimo Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu na Minisitiri w’Umutekano, Yoav Gallant. Izi mpapuro kandi zashyiriweho abayobozi batatu ba Hamas.

Bimwe mu bihano Inteko ya Amerika yasabiye bamwe mu bayobozi ba ICC, harimo kubabuza kwinjira muri icyo gihugu.

Uyu mushinga w’itegeko watowe n’abadepite 247 kuri 155 bawanze. Biteganyijwe ko umushinga uzabanza kwemezwa na Sena mbere yo kuwusinya.

Perezida Joe Biden na we yagaragaje ko adashyigikiye uwo mushinga, cyane cyane ku bijyane no gufatira ibihano ICC, nubwo atemera impapuro zashyiriweho abayobozi ba Israel.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .