Uyu mugabo wari ushyigikiye Donald Trump, yatowe ku majwi 216 kuri 212 ya mugenzi we Hakeem Jeffries wo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates.
Hari hashize iminsi ine harabuze utsindira uyu mwanya kuko mu matora yose yabaga hari habuze umukandida wuzuza amajwi asabwa ngo abashe gutsinda.
McCarthy ahagarariye Leta ya California. Ni umuntu w’inkoramutima ya Trump ndetse yavuze ko nagera ku buyobozi bw’inteko, azatangiza iperereza ku mikorere y’ubuyobozi bwa Perezida Joe Biden.
Ubu kuva Inteko yabonye umuyobozi mushya, ishobora gukora imirimo yayo isanzwe irimo kurahiza abayigize ndetse no gutangira gutora amategeko.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!