Itsinda ry’abakomeye ku mahame y’ishyaka ry’Aba-Republicains banashyigikiye Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryanze guha McCarthy amajwi 218 akenewe kugira ngo atsinde.
Abo ni abadepite bagera kuri 20 b’Aba-republicains batambamiye igerageza ry’amatora ku nshuro ya 11 ku munsi wayo wa gatatu.
Umwe muri bo witwa Ralph Norman uhagarariye leta ya Carolina, yabwiye BBC ko batizeye McCarthy.
Aba-Republicains babonye ubwiganze mu Nteko mu matora yo mu Ugushyingo uyu mwaka ariko bananiwe kurahira cyangwa gutora amategeko kuko batarabona Perezida w’Umutwe w’Abadepite.
Hagati aho Aba-Democrates bakomeje gutora umuyobozi wabo, Hakeem Jeffries, umwirabura wa mbere ugiye guhagararira iri shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko.
Biteganyijwe ko abagize Inteko Ishinga Amategeko bongera guhura kuri uyu wa Gatanu, umwaka wa kabiri habaye imvururu zayobowe n’abashyigikiye Trump mu Nteko Ishinga Amategeko, Capitol.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!