Iyi ngingo yagejejwe mu Nteko Ishinga Amategeko na Depite Gavin Williamson.
Somaliland yiyomoye kuri Somalia mu myaka 30 ishize ariko iki gihugu Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ntugifata nk’ikigenga, ni nako bimeze ku Muryango w’Abibumbye.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Somaliland yishimiye icyemezo cy’Inteko y’u Bwongereza, ishishikariza abakomoka muri Somaliland batuye mu Bwongereza, kuvugisha abadepite baziranye kugira ngo bazatore bemeza ubwigenge bw’icyo gihugu.
Hari imijyi itandukanye mu Bwongereza nka Sheffield, Cardiff na Birmingham ishyigikiye ko Somaliland ifatwa nk’igihugu kigenga ariko Guverinoma y’u Bwongereza yo ntirabyemeza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!