Ni inama yasojwe ku wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe 2025, yari yitabiriwe na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, n’abandi bayobozi bakuru mu gihugu.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bemeje raporo ku bikorwa bya Guverinoma n’izindi raporo zirimo iya komite ihoraho y’iyi Nteko, iy’Urukiko Rukuru rw’Igihugu n’iy’Ubushinjacyaha Bukuru bw’Igihugu.
Hanemejwe umwanzuro wo kuvugurura itegeko rigenga intumwa za rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko. Abagize Inteko Ishinga Amategeko kandi bemeje imyanzuro y’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza yo mu 2024, hanemeza iyo mu 2025.
Inteko yasuzumye inemeza raporo ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’ibanze mu 2024, inemeza ingengo y’imari y’agateganyo yo mu 2025.
Mu minsi ishize hagiye hagarukwa ku izina Afurika cyane, aho u Bushinwa bwatangaje ko mu bintu bitandukanye buteganya gushyiramo imbaraga nyinshi mu 2025, harimo gukomeza umurongo wabwo wo guharanira ubukungu busangiwe, ariko na none bukanashora imbaraga nyinshi muri gahunda yo kubaka ibikorwaremezo hirya no hino ku isi [Belt Road Initiative- BRI].
Izi gahunda zayo zombi, ibihugu bya Afurika biza imbere mu mu bizungukiramo.
Raporo yakozwe na Kaminuza ya Boston igaragaza ko kuva mu 2000 kugeza mu 2023 u Bushinwa bwagurije Afurika miliyari 182.28$, zashowe mu bikorwa byiganjemo iby’ubwikorezi, ingufu n’ikoranabuhanga.
Ku rundi ruhande, mu gihe ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikomeje gukaza ingamba ku bijyanye n’inkunga bigenera ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere byiganjemo ibyo muri Afurika, u Bushinwa bwijeje ko buzakomeza gushyigikira iterambere ry’uyu mugabane binyuze mu bucuruzi n’ishoramari.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, mu kiganiro n’itangazamakuru, yagaragaje ko uko ibihe bihita, umubano w’u Bushinwa na Afurika urushaho kuba mwiza.
Ati “U Bushinwa na Afurika byabaye inshuti magara, abafatanyabikorwa beza ndetse n’abavandimwe basangiye ejo hazaza.”
Yatanze urugero rw’ibimaze kugerwaho mu myaka 25 ishize hatangijwe inama y’igihugu cyabo na Afurika [FOCAC], aho u Bushinwa bwafashije uyu mugabane mu kubaka imihanda ifite uburebure bwa kilometero ibihumbi 100 n’inzira za gari ya moshi zirenga kilometero ibihumbi 10.
Mu minsi ishize kandi Umujyi wa Chongqing ufite izina rikomeye mu bijyanye n’inganda uherereye mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Bushinwa, wahamagariye ibihugu bya Afurika kwifashisha ubumenyi bwawo mu bijyanye n’iterambere ry’imijyi, ikoranabuhanga n’ibijyane n’inganda cyane izikora imodoka, mu kugera ku iterambere byifuza.
Uyu mujyi uzwiho kugira inganda zikomeye ziganjemo izikora imodoka, ucumbiye ibigo byubatse izina birimo n’icya Changan Automobile, kuri ubu gifatwa n’intangarugero mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi.
Umuyobozi wa Chongqing, Hu Henghua, yatangaje ko bwifuza ko imikoranire yabwo na Afurika yashinga imizi, by’umwihariko mu bijyanye n’iterambere ry’imijyi, ubwikorezi rusange no gushyiraho ibikorwaremezo by’imodoka zikoresha amashanyarazi.
Muri rusange u Bushinwa bukomeje gushimangira ko ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Afurika mu ubucuruzi, aho ubucuruzi hagati y’impande zombi bwageze kuri miliyari 295 z’Amadolari y’Amerika mu mwaka wa 2024, bigaragaza izamuka rya 6,1% ugereranyije n’umwaka wabanje.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!