Inteko yasabye akanama k’umutekano ka Loni n’Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango, gufata ingamba zoze zishoboka ngo Palestine yinjizwe muri Loni nk’umunyamuryango.
Ibihugu 143 nibyo byatoye byemeza ubwo busabe, icyenda birawanga mu gihe 25 byifashe.
Ambasaderi wa Palestine muri Loni, Riyad Mansour yashimiye ibihugu byatoye ‘Yego’, avuga ko mu minsi iri imbere bizaterwa ishema n’iki gikorwa byakoze.
Umwanzuro Inteko rusange yatoreye ni mwiza kuri Palestine ariko ntabwo uhagije utaremezwa byuzuye n’akanama k’umutekano. Uyu mwanzuro uko umeze ubu biha Palestine ububasha bwo guhabwa umwanya mu cyumba rusange cya Loni nk’umunyamuryango guhera muri Nzeri.
Nubwo bimeze bityo, iki gihugu ntabwo kizaba cyemerewe kuba cyatora ku mwanzuro uwo ari wo wose kitarinjizwa byuzuye kuko igifatwa nk’indorerezi.
Ibi bibaye mu gihe Palestine imaze imyaka n’imyaniko isaba gufatwa nk’igihugu kigenga ariko uwo mwanzuro ukitambikwa n’ibihugu birimo Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mwanzuro ubaye mu gihe Gaza ifatwa nk’intara ya Palestine imaze amezi arindwi mu ntambara, aho ingabo za Israel zahinjiye zigamije guhashya umutwe wa Hamas wagabye igitero cyahitanye benshi.
Muri Gaza hamaze kwicwa abasivile basaga ibihumbi 30 muri ayo mezi arindwi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!