Inteko Ishinga Amategeko yashyize hanze ibirego Trump agiye gukurikiranwaho mu nkubiri yo kumweguza

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 11 Ukuboza 2019 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Inteko ishinga amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze ibirego bibiri izagenderaho mu rugendo rwo kweguza Perezida Donald Trump.

Iyi nteko irarega Trump icyaha cyo gukoresha nabi ububasha ahabwa n’itegeko ndetse no kubangamira imirimo y’inteko ishinga amategeko.

Umuyobozi wa komisiyo ishinzwe ibijyanye n’amategeko mu nteko ishinga amategeko, Jerrold Nadler, yasobanuye ibijyanye n’ibi birego ahereye ku cyo gukoresha nabi ububasha ahabwa n’itegeko.

Yagize ati “Kuba Perezida yakoresha imbaraga ahabwa n’inshingano ze kugira ngo agere ku nyungu ze bwite zitaboneye akabikora ahonyora inyungu z’igihugu, ni ikosa ryamweguza”.

Yongeyeho ko ibi Trump ari byo yakoze. Ati “Ibi ni byo Perezida Trump yakoze igihe yasabaga ndetse akotsa Ukraine igitutu ngo yivange mu matora yacu y’umukuru w’igihugu yo mu 2020, agatera icyasha mu mutekano w’igihugu, agahungabanya umucyo mu matora ataha ndetse akarenga ku ndahiro yagiriye Abanyamerika”.

Nadler avuga ku kirego cya kabiri cyo kubangamira inteko ishinga amategeko, yavuze ko Perezida Trump, yishoye mu kubangamira urugendo rwo gushaka ibimenyetso bishobora kumweguza ibintu Nadler abona nko kwishyira hejuru y’amategeko.

Nyuma y’iminota mike ibi birego bigiye hanze Trump abinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize icyo avuga

Yagize ati “Nadler avuze ko nasunikiye Ukraine mu kwivanga mu matora yacu yo mu 2020, birasekeje ndetse arabizi ko atari ukuri. Perezida na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga babivuze inshuro nyinshi ko nta gitutu kigeze kibaho, Nadler n’Abademocrates ibi barabizi ariko barabyirengagiza”.

Ibi birego bije nyuma y’aho komisiyo ishinzwe amategeko mu nteko ishinga amategeko yari imaze igihe ikusanya ibimenyetso ndetse yumva n’ubuhamya butandukanye ku makosa Trump yakoze.

Nyuma y’ibi birego abagize inteko ishinga amategeko bazicara batore ku mwanzuro wo kumweguza. Mu gihe 51% by’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite batora ko urugendo rwo kweguza Trump rukomeza, ikibazo kizagezwa muri Sena kugira ngo hafatwe umwanzuro wa nyuma unyuze mu matora.

Mu gihe Inteko yatora munsi ya 50% ku kweguza Trump, ikirego kizahagararira aho, Trump akomeze kuyobora uko bisanzwe.

Perezida Trump yavuze ko ibyo Inteko Ishinga Amategeko imushinja atari ko bimeze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza