00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine yahamije ko bakeneye amasasu badakeneye amatora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 February 2025 saa 03:38
Yasuwe :

Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine, Ruslan Stefanchuk, yateye utwatsi abavuga ko Perezida wabo yarengeje manda bityo ko bagomba gukora amatora aho kuguma mu ntambara, ahamya ko icyo bakeneye ari amasasu atari amatora.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin aherutse kuvuga ko adateze kuganira na mugenzi we wa Ukraine Volodymyr Zelensky kuko yarengeje manda bityo atari umukuru w’igihugu wemewe n’amategeko.

Ukraine yo igaragaza ko ishaka kubanza kuva mu bihe by’intambara ikabona kwinjira mu matora.

Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine, Ruslan Stefanchuk, abinyujije kuri Facebook yagize ati “Dukeneye amasasu ntabwo dukeneye amatora. Kwimakaza demokarasi uri kuraswa hejuru ntabwo ari demokarasi, ni imikino kandi uwayungukiramo ni u Burusiya.”

Uyu mugabo yavuze ko ashyigikiye Perezida Zelensky. Amategeko ya Ukraine ntiyemera ko habaho amatora mu bihe by’intambara.

Ubuyobozi bwa Ukraine bwatangaje ko bukeneye amasasu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .