00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intasi za Amerika ntizizi amerekezo mashya ya Putin: Ibigezweho ku rugamba muri Ukraine

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 11 May 2022 saa 02:58
Yasuwe :

Intasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zizeye ko Perezida Putin ashobora gutungurana bidasanzwe, intambara ye muri Ukraine akayigeza ku rundi rwego mu mezi ari imbere.

Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi muri Amerika, Avril Haines, yatangaje ko bigoye kumenya icyo Putin ateganya gukora nyuma y’amezi abiri atangije urugamba.

Nubwo u Burusiya bwamaze kwigarurira agace ka Donbas, Haines yagize ati “ ntabwo twizeye ko urugamba rwa Donbas ruzatuma intambara ishyirwaho iherezo.”

Inzego z’ubutasi za Amerika zavuze ko bisa n’aho Putin ari gutegura intambara izamara igihe kinini ku buryo kuri we intsinzi yarenga n’uduce twa Donbas.

Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi muri Amerika, Avril Haines, yatangaje ko nta muntu wamenya ibyo Putin ateganya gukora mu minsi iri imbere

Ukraine yizeye Amerika

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yatangaje ko igihugu cye kiri gutsinda intambara cyashojweho n’u Burusiya, mu buryo buri guha isomo ibihugu bitagiciraga akari urutega,

Ati “Turi gutsinda, twatsinze urugamba i Kyiv. Ntabwo turi ibicucu nk’uko ahari mwabitekerezaga, kandi igisirikare cyacu kirakomeye bihagije. Twamaze kwigarurira icyizere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Kuleba yavuze ko iyo Amerika n’ibindi bihugu byo mu Burayi biba byaragiriye icyizere ubuyobozi bwa Ukraine, byari kuba byarahaye Kyiv intwaro yasabye mbere zikifashishwa mu kurokora ubuzima bw’abaturage.

Ati “Abafatanyabikorwa bacu babigenzemo gake.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yatangaje ko Amerika ikwiriye kwizera igihugu cye kurushaho

Lithuania yagize u Burusiya igihugu cya mbere gikora iterabwoba

Inteko Ishinga Amategeko ya Lithuania yagize u Burusiya igihugu gikora iterabwoba inavuga ko ibikorwa byacyo ari ubwicanyi bugambiriye gutsemba abaturage ba Ukraine

Umwanzuro w’iyi nteko watowe ku bwiganze n’abadepite ba Lithuania.

Byatumye Lithuania iba igihugu cya mbere cyise u Burusiya ko bwimakaza iterabwoba ku Isi.

U Burusiya bwamaganye ayo magambo, buvuga ko Lithuania iri gukora ubushotoranyi kandi ko ibyo irimo ari ibikorwa by’ubuhezanguni.

Amerika yemeje inkunga ya miliyari 40$ igenewe Ukraine

Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yemeje umushinga ugena ko Ukraine ihabwa inkunga ingana na miliyari 40$.

Ni umushinga wemejwe ku bwiganze, ubu utegerejwe kwemezwa mu buryo bwa burundu na Sena y’iki gihugu.

Numara kwemezwa, uzahita ushyikirizwa Perezida Joe Biden kugira ngo awusinye.

Ugena ko Ukraine izahabwa inkunga mu bijyanye n’igisirikare, ubukungu ndetse n’ubufasha bwo kwita ku baturage.

Biden yari yasabye ko Ukraine ihabwa inkunga yisumbuyeho. Yasabye inteko kuyemeza kandi bigakorwa ku gihe.

Umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika, Nancy Pelosi aherutse guhura na Perezida Zelensky wa Ukraine, ashimangira ko igihugu cye kizakomeza gutanga ubufasha mu guhangana n'u Burusiya

Belarus igiye gukora intwaro kirimbuzi

Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko, yatangaje ko u Burusiya bwemeye gufasha igihugu cye kubaka ikoranabuhanga rishya rya missile.

Lukashenko yatangaje ko yijejwe n’u Burusiya ubufasha bwose kugira ngo igihugu cye cyubake ikoranabuhanga rya missile zihuta cyane.

Yavuze ko iyo ngingo yayiganiriyeho na Perezida Putin w’u Burusiya hamwe n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe iby’isanzure mu Burusiya, Dmitry Rogozin.

Belarus igiye gukora intwaro kirimbuzi nyuma yo kwemererwa ubufasha n'u Burusiya

U Burusiya bukomeje kumisha ibisasu muri Ukraine

Ukraine yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, u Burusiya bwamishe ibisasu mu gace ka Chernihiv. Ibisasu byahatewe ni ibyo mu bwoko bwa Mortier.

Bivugwa ko ibindi bisasu byarashwe mu gace ka Zaporizhzhia, ariko byasubijwe inyuma n’Ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere ziri muri ako gace.

Byayobejwe ngo bigwa ku nyubako ziri muri ako gace zose zirangirika. Ntabwo biramenyekana niba hari abantu bakomeretse.

Ku rundi ruhande, u Burusiya bwatangaje ko bwarashe ibisasu 93 mu ijoro ku birindiro bibiri bigenzura ingabo za Ukraine, ku hantu 67 ingabo za Ukraine zihurira zinabika ibikoresho ndetse no ku handi hatatu hari ububiko bw’intwaro.

Kuva uru rugamba rwatangira, u Burusiya buvuga ko bumaze gushwanyuza indege z’intambara 164, kajugujugu 125, indege zitagira abapilote 807, indege 302 zihanura missile, ibifaru n’izindi modoka z’intambara 2998 cyo kimwe n’imbunda 360 zifashishwa mu gutera ibisasu biremereye.

Izo ziyongera ku zindi ntwaro 1455 hamwe n’imodoka zifashishwaga n’igisirikare 2808.

U Burusiya bukomeje ibikorwa byabwo byo kumisha amasasu ku birindiro by'Ingabo za Ukraine

U Burusiya bwashinjwe guhimba Pasiporo

U Burusiya bwashinjwe ko bwashatse pasiporo nshya ibihumbi kugira ngo bujijishe hanyuma abayobozi babwo n’intasi cyo kimwe n’abagore babo babashe kuba batagerwaho n’ibihano by’ibihugu by’u Burayi na Amerika.

Bivugwa ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yasabye ko mu buryo bwihuta, hakorwa pasiporo ibihumbi 175, zizatwara miliyoni 3,3£.

Bivugwa ko izo pasiporo zigenewe abayobozi b’u Burusiya mu nzego zinyuranye hamwe n’intasi zabwo.

Ntabwo biremezwa niba uwo mugambi ugamije guca mu rihumye ibihano abayobozi benshi b’u Burusiya bafatiwe n’u Burayi, gusa abanenga u Burusiya bihutiye kuvuga ko aricyo kigamijwe.

Bivugwa ko Lavrov yasabye ko hakorwa pasiporo ibihumbi 175, ntabwo biramenyekana abo zigenewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .