Intasi z’u Bwongereza ziteguye guhangana n’ingaruka zaturuka ku ikoreshwa rya Huawei ku muyoboro wa 5G

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Gashyantare 2019 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gushishikariza ibihugu kutazakoresha ibikoresho bya Huawei ku muyoboro wa Internet yihuta cyane ya 5G kubera kutizera umutekano, intasi z’u Bwongereza zo zagaragaje ko zifite ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka zose.

Amerika imaze igihe igaragaza impungenge z’uko mu gihe ibikoresho bya Huawei byaba bikoreshejwe, u Bushinwa bushobora kubyifashisha mu bikorwa by’ubutasi.

Ibihugu nka Australia na Nouvelle Zélande byamaze kubuza ibigo by’itumanaho kuzakoresha Huawei ku muyoboro wa 5G uzatangira gukoreshwa muri Mata 2019.

Financial Times ivuga ko Ikigo gishinzwe umutekano wo kuri Internet kibarizwa mu Biro by’u Bwongereza bishinzwe iperereza, cyemeje ko hari uburyo bwo gukumira ingaruka zaturuka ku gukoresha ibikoresho bya Huawei mu gukwirakwiza 5G.

Iki kigo kiri mu itsinda riri kugenzura niba gukoresha Huawei nta kibazo bizateza nk’uko Amerika ibivuga, cyemeje ko hari uburyo bwihariye kibona kandi giteganya gukoresha mu kubungabunga umutekano wo kuri Internet.

U Bwongereza buramutse bwemeye ikoreshwa rya Huawei ariko bishobora gukurura umwuka utari mwiza ku mibanire na Amerika dore ko mu minsi ishize yeruye ko itakomeza kugirana ubufatanye n’igihugu kitumviye inama zayo.

Bishobora kandi gukoma mu nkokora umubano w’ibindi bihugu bihuriye mu masezerano y’ubufatanye mu by’iperereza witwa ‘Five Eyes’ birimo Amerika, u Bwongereza, Australia, Canada na Nouvelle Zélande.

Huawei iherutse gutangaza ko iteganya gushora miliyari ebyiri z’amadolari mu kurushaho kunoza imikorere ya porogaramu zishyirwa mu bikoresho byayo, ibi ariko bikazatwara nibura imyaka itanu.

Mu gihe ibihugu byaba bikomeje gukumira Huawei bishobora gutuma ikwirakwiza rya 5G ridindira, kuko uru ruganda arirwo rufite ikoranabuhanga rihambaye rifite ubushobozi bwo gutwara uyu muyoboro ugereranyije n’izindi nganda.

U Bwongereza bushobora kutubahiriza inama za Amerika zirebana no gukumira Huawei

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza