00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intasi ebyiri z’u Bushinwa zikurikiranyweho kwitambika iperereza rya Amerika kuri Huawei

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ukwakira 2022 saa 12:23
Yasuwe :

Abashinwa babiri bo mu rwego rushinzwe ubutasi bakatiwe bashinjwa kwitambika iperereza Urwego rw’ubugenzacyaha rwa Amerika ruri gukora ku kigo cy’ikoranabuhanga cy’Abashinwa, Huawei.

Iki kigo gishinjwa gutanga ruswa ngo kibashe kubona amakuru y’ibanga nk’uko Minisiteri y’Ubutabera yabitangaje kuri uyu wa Mbere.

Abo Bashinwa bashinjwa kuba baratanze ibihumbi by’amadolari mu mafaranga y’ikoranabuhanga hamwe n’amafaranga afatika ndetse n’imitako ku Muyobozi wo muri FBI bari barahaye akazi.

Ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bumaze igihe bushinja u Bushinwa kwivanga muri politiki yayo no kwiba amabanga n’umutungo mu by’ubwenge.

Uretse abo Bashinwa babiri batangajwe kuri uyu wa Mbere, hari abandi 11 bakatiwe mu cyumweru gishize.

Mu kirego cya Huawei, Guochun He na Zheng Wang bashinjwa kugerageza guhatira umuyobozi muri Amerika gutanga amakuru y’ibanga yerekeye iperereza rya Minisiteri y’Ubutabera, harimo ay’abatangabuhamya, ibimenyetso mu rubanza n’ibirego bishya.

Ibi bije nyuma y’iminsi mike Perezida Xi Jinping ahawe manda ya gatatu ku buyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi.

Urubanza rufitanye isano na Huawei rwatangiye mu 2019. Abayobozi bakuru b’iyi sosiyete n’abandi bayoboye amashami yayo bashinjwa gutera inkunga ibikorwa bya forode, ubucuruzi bw’uburiganya mu ibanga no kutubahiriza amategeko agenga ibihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .