Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, urugamba rwakomeje aho Israel yagabye ibitero yifashishije indege nto zitagira abapilote mu bice byo mu Majyaruguru ya Liban ku nkambi ya Beddawi.
Umutwe wa Hezbollah wo wavuze ko wasakiranye n’abarwanyi ba Israel mu Majyepfo y’igihugu. Ibi bitero bya Israel, Amerika yavuze ko hari umuturage wabyo uri muri Liban wabiguyemo.
Ibisasu byinshi byumvikanye mu Majyepfo ya Beirut mu rukerera nyuma y’igihe gito Ingabo za Israel ziburiye abaturage baturiye muri ibyo bice, zibasaba guhunga bwangu.
Ku rundi ruhande, Donald Trump yasabye Israel kugaba ibitero ku duce Iran ifiteho ibisasu bya kirimbuzi, ikabishwanyuza. Ati “Bakwiriye kurasa ku ntwaro za nucléaire hanyuma ibindi bikarebwaho nyuma. Gusa tuzareba gahunda yabo uko imeze.”
Iran nayo iri mu ntambara na Israel iherutse kugaba ibitero by’ibisasu birenga 180 ku butaka bwa Israel.
Amafoto agaragaza ingaruka z’ibitero bya Israel muri Liban
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!