U Bushinwa bwashyizeho uyu musoro mu cyumweru gishize, mu rwego rwo kwihimura kuri Perezida Trump na we wari wari washyiriyeho ibicuruzwa bituruka i Beijing undi musoro wa 34%.
Nk’uko bigaragara mu butumwa Trump yanyujije ku rubuga Truth Social, yasabye u Bushinwa gukuraho uyu musoro, bitaba ibyo na we agashyiraho undi wa 50% kuri uyu wa 8 Mata 2025.
Yagize ati “U Bushinwa nibudakuraho 34% yiyongera ku migirire mibi mu bukungu yaburanze igihe kirekire, tariki ya 8 Mata 2025, Amerika izabushyiriraho undi musoro wa 50% uzatangira gukurikizwa tariki ya 9 Mata.”
Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa yatangaje ko iki gihugu kizafata ingamba zihamye zo kurengera uburenganzira n’inyungu zacyo mu rwego rw’ubucuruzi.
Yagize iti “Ibikangisho bya Amerika byo kuzamurira u Bushinwa umusoro ni amakosa yayo kandi bigaragaza iterabwoba ryayo u Bushinwa butazemera. U Bushinwa buzarwana kugeza ku iherezo mu gihe Amerika yakomeza inzira y’ubuyobe.”
Urwego rwa Amerika rushinzwe ubucuruzi rugaragaza ko u Bushinwa bwohereje muri iki gihugu ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 438,9 z’Amadolari ya Amerika mu 2024, byiyongereyeho 2,8% ugereranyije n’umwaka wabanje.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!