Ni ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru wo muri Norvège, wamubazaga icyo ateganyiriza abaturage be nyuma y’iyi ntambara yazahaje ibintu byinshi.
Mu gusubiza Zelensky yagize ati “Twizeye ko dushobora kurangiza iyi ntambara muri uyu mwaka.”
Uyu muyobozi wavuze ko iyi myaka itatu iri mu bihe bibi igihugu cye cyagize, yongeye kwibutsa ko igihugu cye gikeneye icyizere gihagije ku mutekano wacyo, ko uzakomeza kurindwa no mu bihe biri imbere mu gihe Moscow yaba yongeye kugerageza kukigabaho ibindi bitero.
Yavuze ko gahunda bahora barangamiye yo kwinjira mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’Umuryango wo gutabarana wa OTAN nizishoboka, bizabafasha mu buryo butandukanye burimo no kubarindira umutekano.
Mu minsi ishize Zelensky yatangaje ko yakwemera no kuva ku buyobozi ariko Ukraine ikaba umunyamuryango wa OTAN.
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, Zelensky yagize ati “Niba kugira ngo haboneke amahoro ari uko mva ku buyobozi, nditeguye. Nakwemera kubugurana kuba Umunyamuryango wa OTAN niba ari byo bisabwa.”
Icyakora u Burusiya bwagaragaje ko mu biganiro bikomeje bigamije guhagarika intambara, butazemera iyo ngingo yo kwinjira muri iyo miryango, kuko byabangamira umutekano wabwo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!