00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambara muri Ukraine: Kuva muri Kherson ni ikimenyetso cyo gutsindwa kwa Poutine?

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 Ugushyingo 2022 saa 10:05
Yasuwe :

Mu gihe ingabo z’u Burusiya zavuye mu Mujyi wa Kherson muri Ukraine, abasesengura iby’intambara y’ibi bihugu bavuga ko icyizere Poutine yari afite cyakubiswe inshuro kandi ko abaturage bakomeje kugenda bamuvaho.

Ingabo z’u Burusiya zafashe umwanzuro wo kuva mu Mujyi wa Kherson aho zari zimaze igihe kinini zarigaruriye.

Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya ziri mu ntambara muri Ukraine, Gen Sergei Surovikin, yatangaje ko urugamba rwo mu gace ka Kherson rwari rugoye cyane.

Ku wa 10 Ukwakira, hashize iminsi uyu musirikare agizwe Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya ziri kurwanira muri Ukraine. Icyo gihe yavuze ko Ingabo za Ukraine zifashijwe na NATO, ziri muri gahunda yo kugaba ibitero simusiga mu gace ka Kherson kugira ngo zirukane ingabo z’u Burusiya, zititaye ku nkomere cyangwa abagwa ku rugamba baba abasirikare ba Ukraine cyangwa se abasivile’.

Ubutasi bw’u Burusiya bwari bwagaragaje ko Ukraine ifite gahunda yo gutera ibisasu ku rugomero rwa Kakhovskaya no ku bice bituyemo abaturage babarirwa mu bihumbi 18 muri uwo mujyi.

Ku wa Gatatu, Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya, Sergei Shoigu, yavuze ko kubera ibyo bitero bigamije kwibasira uwo mujyi, ingabo ze zatangiye gushyiraho uburyo bwo kwirwanaho ziva mu Mujyi nyirizina.

U Burusiya bwavuze ko gufata uwo mwanzuro bifite akamaro kanini mu kurengera abaturage bo muri uwo mujyi kandi ko budashaka gushorwa mu ntambara yagwamo abaturage ku buryo byarangira bushinjwa ibyaha by’intambara.

Umwanditsi mukuru mu kinyamakuru ‘The Moscow Times’, Derk Sauer, yavuze nubwo Poutine ajyenda atakarizwa icyizere, hakiri Abarusiya basanzwe bataramuvaho; icyakora ngo icengezamatwara ry’ubutegetsi n’ibitangazamakuru bibifitemo uruhare.

Abasirikare bagera ku bihumbi 30 b’Abarusiya bavuye mu Mujyi wa Kherson hamwe n’ibikoresho byabo bibarirwa mu 5000 nk’uko 7sur7be ibivuga.

Bamwe babibona nk’ikintu cyakomereye Poutine ndetse yaratsinzwe nk’uko Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza ibibona. Abakurikirana iby’intambara yo muri Ukraine bo bavuga ko Poutine yatsinzwe bikomeye.

Abarusiya benshi ntibabibona nko gutsindwa kuko, igihugu cyabo kiri kurwana n’ibihugu bikize kandi ko bifite imbaraga nyinshi aho bavuga ko “iyi ntambara idafatwa nk’igitero u Burusiya bwagabye kuri Ukraine ahubwo nk’igitero ibihugu by’i Burayi byagabye ku Burusiya.”

Bamwe mu Barusiya bavuga ko uko gusubira inyuma atari ikimenyetso cyo gutsindwa.

Akanyamuneza ku maso y'Abanya-Ukraine nyuma y'aho ingabo z'u Burusiya zibvuye mu Mujyi wa Kherson

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .