Ubu bwumvikane burimo n’irekurwa ry’imbohe ku mpande zombi.
Amakuru arambuye ku bwumvikane bw’imbande zombi ntarajya hanze, dore ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko hari ingingo zitaremeranywaho neza.
Binyuze muri ubu bwumvikane, Israel yiteguye kurekura imbohe 1000 z’abanye-Palestine, zirimo n’abamaze imyaka bafunzwe.
Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani, yavuze ko ingingo zikubiye muri ubu bwumvikane zatangira kubahirizwa ku Cyumweru mu gihe Israel na Hamas babyemeranyijweho neza.
Biteganyijwe ko aka gahenge kazashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitatu.
Icyiciro cya mbere kizamara ibyumweru bitandatu, aho nta mirwamo igomba kuba.
Abaturage bafashwemo imbohe na Hamas barimo abagore, abakuze n’abarwaye bazarekurwa, ndetse na Israel irekure abanye-Palestine benshi yafunze.
Minisitiri Abdulrahman Al-Thani, yavuze ko Israel ishobora kurekura imfungwa 33.
Muri iki cyiciro, ingabo za Isreal zizava mu bice bituwe muri Gaza. Perezida Biden yavuze ko “Abanye-Palestine bashobora gusubira mu bice byabo byo muri Gaza”.
Hazabaho kandi kongera cyane ubutabazi bw’ibanze muri Gaza, aho amakamyo menshi ajyanyeyo ubufasha azemererwa kwinjira buri munsi.
Inzego z’ubuyobozi muri Palestine zatangaje ko ingingo zizagenderwaho mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu zizaganirwaho ku munsi wa 16 w’aka gahenge.
Byitezweho ko icyiciro cya kabiri cy’aka gahenge cyaba ari ugushyira akadomo kuri iyi ntambara nk’uko Perezida Biden yabitangaje.
Izindi mbohe zizarekurwa, n’izindi mfungwa muri Israel zirekurwe.
Muri iki cyiciro kandi biteganyijwe ko aribwo Israel izakura ingabo zayo zose muri Gaza.
Icyiciro cya gatatu ari na cyo cya nyuma, kizarangwa no kongera kubaka Gaza bundi bushya, ibintu bishobora kumara imyaka myinshi.
Nubwo ari ibitangazwa n’abahuza b’izi mpande zombi zimaze imyaka zitumvikana, hari impungenge ko bidashobora kugenda uko byifuzwa kuko ahanini usanga ibyo uruhande rumwe rushaka biba bihabanye n’ibyifuzo by’urundi.
Urugero nka Hamas yifuza ko Israel irekura imfungwa nyinshi zirimo n’izagabye igitero mu 2023, iki gihugu kikabitera utwatsi.
Ikindi ni uko Israel yifuza gusenya Hamas burundu, ishobora kubona ubu bwumvikane bwatuma ikomeza kubaho kandi intego ari ukuyirandura.
Mu 2023 ubwo Hamas yagabaga ibitero bitunguranye muri Israel, abaturage 1.200 barapfuye, itwara abandi 250 nk’imbohe. Ubu isigaranye 94, n’ubwo Israel yizera ko 60 ari bo bakiriho.
Israel nayo yahisemo kwihorera, igaba ibitero umusubirizo muri Gaza. Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza itangaza ko abaturage 46.700 bamaze kwicwa n’ingabo za Israel n’ibitero byayo.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!